Kera uRwanda rukiri uRwanda, uyu mugani wakoreshwaga iyo umuntu yabwiraga undi ati: EREGA URARUHIRA UBUSA! Uyu mugani uravuga ko uwahinze uruyuzi rwera ibisabo, akabisarura, akabishyingurira aho bigomba guhuguta, byarangira AKABICA INKONDO, akabyoza, akabyondora, akabiha abafite amata yo kubicundamo. Birumvikana ko atari we ubicundisha. Gucunda ni uburyo bwo gucugusa amata hakoreshejwe...