RDI-Rwanda Rwiza Ijambo ry’ibanze

IJAMBO RY’IBANZE

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe ncuti z’u Rwanda,

Mbanje kubifuriza n’igishyika cyinshi ikaze ngo mwisange kuri uru rubuga rw’Impirimbanyi, tujyane mu cyerekezo gishya twise « Umugambi Rwanda Rwiza ».

Hashize imyaka ibiri perezida Pawulo Kagame akoze ikinamico y’amatora mu rwego rwo kwiyongeza imyaka irindwi ku butegetsi, ibyo akaba yarabikoze nyuma y’urugomo rurimo gutoteza, gufunga ndetse no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe na we ndetse n’abanyamakuru bigenga. Ariya matora ya nyirarureshwa, tutaretse n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, byongeye kutugaragariza bidashidikanywaho ko muri kamere ya yo FPR idashaka demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Abanyarwanda bari ku ngoyi y’igitugu, mu gihe umuryango mpuzamahanga udahwema gushinja abategetsi ba FPR ibyaha bishobora kuzitwa jenoside imbere y’inkiko.

Tumaze kwitegereza ibibazo byose bya politiki bibangamiye inyungu za rubanda, twafashe umwanzuro wo guhindura uburyo politiki ikorwa, maze dushinga ishyaka RDI Rwanda Rwiza ngo turinyuzemo imigambi yacu.

Gushinga RDI byatanze igisubizo ku bibazo umuturage w’Umunyarwanda aherutse kubaza, agira, ati « ese ni akahe gashya RDI igiye kungura amashyaka yacitsemo ibice, yashizemo umwuka ndetse akaba yarananiwe no kugaragaza icyo arusha FPR mu gihe iri shyaka rya Kagame rimaze igihe ryarananiwe kwigobotora ibyaha byakozwe n’abayobozi ba ryo bakuru? Ni mu buhe buryo RDI izasohoboza Abanyarwanda gusubirana agateka ka muntu? »

Ibi bibazo byiza cyane birabona igisubizo muri rya hame ryo guhindura uburyo bwo gukora politiki mu Rwanda. Bisobanuye ko tugomba guca ukubiri burundu n’imikorere ishaje yatumye tugera aho turi. Icya mbere, politiki ntigomba kuba umurimo w’imburamukoro. Icya kabiri, politiki igomba gushingira ku mateka twanyuzemo, aho gushingira ku byifuzo n’amarangamutima, ibyo bikazadushoboza kurandura burundu umuco w’igitugu abategetsi bacu bakomora kuri gihake, ndetse n’imyitwarire ya kija yokamye Abanyarwanda. Icya gatatu, tugomba kwemera ndetse tugahagarara ku cyo turi cyo, ubwoko bwacu igihe bikenewe, kandi tukirinda kubyitwaza ngo tubangamire amahame ya demokarasi. Icya kane, tuzahamya kandi tuzahagarara ku ihame ry’uko politiki ikorwa mu nyungu za rubanda, kandi ko ikorerwa mu baturage idakorerwa ikantarange. Ayo mahame ya politiki nshya abonezwa n’intego z’ishyaka RDI ari zo Ukuri, Ubutabera n’Ubwisanzure.

Mu gihe tugezemo Leta zifite ibyiyumviro bishingiye kuri Repubulika zigomba kugira imyitwarire iha agaciro umuturage. Tugomba guca burundu inyigisho zazanye amacakubiri mu Banyarwanda bishingiye ku moko no ku turere. Tugomba nanone guca ingeso imeze nk’indwara mu Banyarwanda yo kwivugana umunyapolitiki mutavuga rumwe, kwihorera ndetse no gupfobya icyaha cy’ubwicanyi. Mu by’ukuri, witegereje uburyo ubutegetsi bwakomeje kujya busimburana i Kigali kuva kuri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri kugeza ubu, ikigaragara ni uko harimo ubwicanyi bwo kurimbura imbaga no kwigaranzurana. Ku bw’ibyo, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryihaye inshingano yo gushinga Repubulika y’Ubumwe n’ubwumvikane, irangwa n’ubworoherane ndetse no kubahiriza uburengazira bw’umwenegihugu.

Ntidushidikanya ko rubanda imaze kurambirwa ingoma mbisha zibasira igice kimwe cy’Abanyarwanda hagamijwe inyungu z’adutsiko dusimburana ku butegetsi. Umuntu utekereza ntiyakwifuza ko dusubira muri bya bihe Abahutu bafataga ubutegetsi bagaheza Abatutsi ndetse bakabamenesha. Nta muntu utekereza kandi waha umugisha ubutegetsi bw’Abatutsi bwambura agaciro Umuhutu mu gihugu cye. Ntitukibagirwe ko ahanini ari iyoi myitwarire yatumye mu gihugu cyacu haba amahano ya jenoside.

Umushinga RDI ifitiye Abanyarwanda muri Repubulika ya gatatu ugamije ivugurura ryimbitse mu mibereho ya bo tutirengagije n’imyumvire ya bo. Ni Revolisiyo izatuma umuco nyarwanda wongera gushibuka, tukazabigeraho tunyuze mu Nama ngobokagihugu tumenyereye kwita Rukokoma. Tuzarwanya twivuye inyuma politiki ya nyamwinshi yitwaza ubwoko aho gushingira ku bitekerezo bya demokarasi n’ihitamo ry’abenegihugu. Tuzarwanya kandi n’ingufu zacu zose ubutegetsi bw’igitugu, bwaba ubw’agatsiko ka gisirikare cyangwa ka gisivile. Uyu mushinga wa RDI-Rwanda Rwiza wubakiye ku nkingi zitajegajega ari zo Ukuri, Ubutabera n’Ubwisanzure.

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe ncuti z’u Rwanda,
Ntituzahindukira ku ijambo, twiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda. Iyi ni intambwe abanyapolitiki bagomba gutera niba baharanira koko inyungu za rubanda. Ni yo mpamvu mu izina rya Komite nyobozi ya RDI-Rwanda Rwiza mbasabye kudushyigikira no kuduha inkunga y’amasengesho yanyu. Nsabye ku mugaragaro Umuryango mpuzamahanga kuva mu rujijo washyizwemo n’Inkotanyi za FPR kuva mu myaka ya 90 zigamije kwifatira ubutegetsi no kwikungahaza. Igihe kirageze ngo u Rwanda ruhabwe inkunga yo kurufasha kuva ibuzimu rukajya ibuntu.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho Ukuri, Ubutabera n’Ubwisanzure

Twagiramungu Fawustini
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza