• Manifesto

    RDI-Rwanda Rwiza Manifesto
    The present document responds to many requests we received from fellow Rwandan citizens following our call dated August...
    more
  • Our Vision

    RDI Rwanda Rwiza
    We believe that every Rwandan has the right to be heard and represented in a democratic society. We...
    more
  • Our Mission

    RDI-Rwanda Rwiza
    The Rwandan Dream Initiatives Party of Rwanda is an association of members and supporters who share a...
    more
  • Volunteer

    Volunteer at RDI-Rwanda Rwiza
    We are bringing Rwandans together from different beliefs and backgrounds, from all across the world, to build a...
    more

BUILDING THE NEW NATION

Fellow Rwandans, Friends of Rwanda,

Thank you for your visit to RDI-Rwanda Rwiza Website. I wish you the warmest welcome to this new patriotic perspective launched in August 2010 under the name of "The Rwandan Dream Initiative." Indeed, at that time President Paul Kagame unscrupulously offered himself a second 7 year term through an electoral mascarade after committing serious crimes including persecution, imprisonment and even murder against his political rivals and independent journalists. In addition to other facts politically unacceptable and morally shameful, the August 2010 sham election undoubtedly confirmed that the Rwandan

read more

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe ncuti z’u Rwanda,

Mbanje kubifuriza n’igishyika cyinshi ikaze ngo mwisange kuri uru rubuga rw’Impirimbanyi, tujyane mu cyerekezo gishya twise « Umugambi Rwanda Rwiza ».Hashize imyaka ibiri perezida Pawulo Kagame akoze ikinamico y’amatora mu rwego rwo kwiyongeza imyaka irindwi ku butegetsi, ibyo akaba yarabikoze nyuma y’urugomo rurimo gutoteza, gufunga ndetse no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe na we ndetse n’abanyamakuru bigenga. Ariya matora ya nyirarureshwa, tutaretse n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, byongeye kutugaragariza bidashidikanywaho ko muri kamere ya yo FPR idashaka demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Soma birambuye

Rwandaises, Rwandais, Amis du Rwanda,

Je vous remercie de votre visite sur le présent site web, tout en vous souhaitant la plus chaleureuse des bienvenues dans cette nouvelle perspective patriotique lancée en août 2010 et baptisée « Le Rêve rwandais ». En effet, c’est à cette époque que le président Paul Kagame s’est offert sans scrupule un deuxième mandat de 7 ans en se livrant à une comédie électorale, après avoir commis, contre ses concurrents politiques et des journalistes indépendants, de graves forfaits dont des persécutions, des emprisonnements, voire des assassinats. Cette mascarade électorale, en plus d’autres faits humainement et politiquement indignes, nous a indubitablement persuadés que le Front patriotique rwandais (FPR) est foncièrement réfractaire aux règles démocratiques et au respect des droits humains.

Lire la suite

Latest News

More News

LATEST VIDEO

RDI-Rwanda Rwiza

Ikaze mwese!

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rizanye imigambi mishya ya politiki yuje ingamba z’impinduramatwara, hagamijwe kunoza ibitekerezo n’ibikorwa bya politiki bizafasha Abanyarwanda kwigobotora vuba ingoyi y’ubutegetsi b’igitugu bwimitswe n’Inkotanyi za FPR kuva mu 1994. Mu ikubitiro, RDI-Rwanda Rwiza izaharanira kuba igisubizo kiboneye mu rwego rwo gusezerera agatsiko ka FPR kikubiye ubutegetsi kagamije kwikungahaza, gahangayikishijwe n’inyungu za ko bwite naho iza rubanda byahe birakajya.

Uko iminsi izagenda yicuma, RDI-Rwanda Rwiza ifite gahunda yo kuvugurura politiki dushingiye ku ndangagaciro z’ibanze ari zo Ukuri, Ubutabera n'Ubwisanzure. Izi ndangagaciro ni zo zonyine zizatugeza ku butegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’umwenegihugu, kuri demokarasi ihamye ndetse no ku mahoro arambye.